Ururimi rwoshywa n'urundi (2) :

.../..Bukeye umunsi w'ubunani uragera. Noneho umugabo iby'abagabo, agerageza kurura umugore we.

Aratangira aramubwira ati «niko nyirana! ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye ejo tukabyihanganira, maze umwaka tukawutangira neza!»

Umugore ati «rwose nanjye ni ko mbyifuza!»

Nuko baraseka, bifurizanya umwaka mushya muhire, mbese biba nk'aho nta cyo bigeze bakorerana kibi.

Baranywa, bararya bishimira umunsi w'ubunani.

Hashize umwanya, umugore arahimbarwa abwira umugabo we ati «erega n'ubundi twari twapfuye ubusa, wowe se ko nakubwiraga ko imbeba iturutse hariya ukanga kubyemera!»

Umugabo ati «ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yaturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru!!»

Umugore ati «waroye nabi.»

Umugabo ati «waroye nabi wowe!»

Umugore ati «nta cyo ujya wemera ndakuzi!»

Umugabo ati «wowe wavutse nta cyo wemera!»

Umugore ati «urasubiye kandi!» Ubwo ga nanone intambara iba irarose!

Baremveka barwana inkundura!

Icyo gihe uwabakijije ngo ni Ntiburakibara!

Jye sinari mpari, nari nigiriye i Bugibwa nidagadura na Bunani.

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.66-67.

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.>